AMATEKA Y'IMYANDIKIRE HIFASHISHIJWE UMWERO KABBALAH + HISTORY
INYANDIKO
ni igihangano gikomeye
cyakozwe nabantu mubihe byakera ndetse kera cyane.
amateka atwerekako inyandiko yambere ishobora kuba yarabayeho
hagati 3400(BC) na 3300(BC) mbere yivuka rya yesu kristo.
inyandiko ni igitangaza mumateka kuko tubonako inyandiko irimubinyabiziga
byagiye bifasha Ingoma na Abami bazo kwamamara,
kwagura ubwami bwabo ndetse dusanga Abami bamwe mumateka baragiye bifashisha
inyandiko mukurwanya no gusenya imico yabandi bami
maze bakubaka ubwami bwabo.
urugero ni umwami womubwoko bwaba Semite witwaga SARIGONI
yari umwami wa akadiya.
uyu SARIGONI yaje kubaka ubwami bwabami yifashishije inyandiko
yicyogihe yitwaga cuneiform
arabanza afata ubwami bubiri akediya na sumeri bukeye afata nibindi
bihugu 13 Kandi byose ninyandiko yiwe yabigiragamo uruhare;
ibi turaza kubivugaho birambuye muri chap ivuga amateka yinyandiko.
ahubwo reka dukomeze tuvuge icyo inyandiko aricyo:
inyandiko rero ni ibanze mumateka kuberako inyandiko ibasha kubika
amakuru akabaho arambye mubihe yabitswe neza.
ibyomvuga bifite gihamya kuberako magingo Aya turacyasoma inkuru
ziri mubitabo byanditswe mubihe byakera;
urugero ni ibitabo byamadini nka Quran, Bible.
mubyukuri ntamuntu wakwiga kunyandiko ngo azafindure ibyayo
hatabayeho kwifashisha amateka,
ibitabo, ibisigaratongo, ubugeni ni ibindi bitandukanye ugenda
usanga mumateka yinyandiko ubwayo.
amateka rero birakwiyeko natwe tuza kuyifashisha gusa reka
mbabwire akantu kingenzi kavuga inyandiko mumagambo make
inyandiko ni ishusho yu ururimi iba yaragenewe, ibyo ubizirikane.
rero kugirango tumenye neza inyandiko hamwe ni ibyayo
reka tubanze turebere hamwe ururimi/indimi icyo aricyo nuko
nyuma biraza kudufasha gusobanukirwa inyandiko.
isi yose yari ifite ururimi rumwe na amagambo amwe. aha birerekanako ururimi rwari rumwe gusa icyakora ntago tuza kureba urwo rurimi urwo arirwo, nibwirako uwazashaka kumenya urwo rurimi urwo arirwo yazifashisha ubushakashatsi ni ibitabo(nki ingobyi ya edeni) byanditswe na pastor Sebanani.
jyeweho ndashakako tuvuga kumivugire ni imyandikire
yindimi zose,
rero birumvikanako mugihe isi yose yari ifite ururimi
rumwe niba harihariho inyandiko nayo yagombaga kuba imwe.
itangiriro 11:7 haranditse ngo
reka tumanuke tuhahindurire
ururimi rwabo, rubemo nyinshi zinyuranye bekumvana
nuko ibyo bigutere kwibaza nti "ese mugihe indimi zaje
kubanyinshi imyandikire byagenze gute?"
ndabizi neza Yuko buri wese wibajije akakabazo yarangije
nokukabonera igisubizo muburyo bwiwe
bitewe nimyumvire yiwe gusa reka dukomeze twifashishe amateka
yanditse muri bibiriya.
kuberako Bible nkuko igaragazako hahozeho ururimi rumwe rukavamo
indimi nyinshi ninako
yerekanako buri rurimi rukeneye cyangwase rugomba inyandiko
yarwo yihariye.
gihamya cy'ibyondikuvuga Kiri munkuru zumugabo
witwaga Daniel
muri Daniel 5:25 haranditse ngo
Kandi ibyanditswe
ni byo ibi: mene mene tekeli ufarisini
.
iyinkuru yerekana ukuntu umwami Berushazali
yarari kwizihiza ibirori nuko akabona ikiganza cyandika kugikuta
Kandi iyo nyandiko ntago ariyo yakoreshwaga mubwami bwiwe
ndetse iyo nyandiko yandikaga ururimi rudakoreshwa aho
ibwami, kuberako Daniel wasomye iyo nyandiko
byamusabye nokuyisemurira(gusobanura) umwami
nuko amubwira ijambo kurindi kugirango umwami
asobanukirwe ibyanditswe atabashije gusobanukirwa ubwiwe.
Ibyo birerekanako igihe Imana yatandukanyirije indimi arinacyogihe yatandukanyirije imyandikire.
gusa hariho amoko Yi indimi aho usanga amagambo adasa
yose ariko amajwi akoreshwa muri izo ndimi ugasanga arasa,
mwene izindimi ntago bitera ikibazo gikabije iyo zihuje inyandiko, urugero:
amateka yacu atwerekako ishyano ryagwiriye urwanda nuko
kalinga irenzwa impinga,
umwami abura ijambo rubanda rurabatwa(colonized) rubura
gitabara,
nuko uwatubase yaravugaga( ijambo rye rikaba intero inyikirizo
yarubanda ikaba yego mwidishyi,)
ntawamuvuguruzaga gusa kurubu twebweho dufite agahenge kubwigenge
ninayo mpamvu dukwiriye kureba ibyangijwe mumateka
maze nkurubyiruko byumwihariko, dukotane ngo ahari dukosore ayo
makosa yatewe nabatubase.
mbisubiyemo umukoroni igihe yaje kutubata yaje atazi kuvuga ikinyarwanda,
ariko igitangaje nuko nubwo Atari azi kuvuga ikinyarwanda
niwe watwigishije kwandika ikinyarwanda sinzi wowe uko urikubyumva
ariko niba utyaye, ndakekako nawe wamaze kumvako harimo ikibazo.
ibyo nabyizeho nsanga umukoroni aribwo buryo yarafite bwokumufasha kuneka
akamenya kumva ibyo tuvuga maze akabona uburyo atubata uko abishaka.
rero murabizi uburyo abazungu bavuga ikinyarwanda rwose ntago Ari ibanga
kiba gipfuye Kandi akenshi iyo urikubumva urabaseka
uti "ikinyarwanda kiragoye Dore bananiwe kukivuga" byumwihariko kuri wowe
ukunze kubagaya ndagirango nawe ubwawe wiseke
kuberako niba abazungu aribo baduhaye inyandiko birumvikanako twebwe iyotwanditse,
burya tuba twanditse cyakinyarwanda gipfuye kimwe kivugwa nabazungu kuberako umuntu agena inyandiko y'ururimi agendeye kuburyo aruvuga.
rero abanyarwanda dukwiriye kwandika ikinyarwanda nkuko tukivuga ubwacu abanyarwanda.
Kandi ninabwo buryo buhari bwogusigasira ururimi n'umuco wacu ibihe byose.
erega buri gahugu iyo gakomeje gukomera ku umuco wako karakura
naho iyo agahugu gakomerekeje kagakerensa umuco wako karabura neza neza
kakibagirana.
Urwanda rufite umuco warwo wihariye Kandi mwiza, gusa ujye uzirikanako
ikinyarwanda nkururimi rwacu
ariyongobyi ihetse umuco nyarwanda. rero ikiruta byose kuritwe nuko twabanza
gusigasira ikinyarwanda
maze tukagiha Ireme kigakomezwa ninyandiko yacyo bwite. Kandi iyo yaba imwe
muntambwe ikomeye
yokwamamaza umuco nyarwanda no kugaragaza ubudasa bwacu nabandi kuko uramutse
witegereje neza
wasanga ibihugu bifite inyandiko yabyo bwite aribyo bigenda bikwirakwiza imico
yabyo ku isi yose
urugero ni Hebrew, China, Arab nyamara mubyukuri abanyarwanda nitwebwe dukwiriye
kwanda
nicyo gihe rero ngo tube maso maze duhamye wamugani wi ikinyarwanda uvuga uti
"izina niryo muntu".
inyandiko yakabiri uyisanga muri Africa mugihugu cya egiputa
iyo nyandiko yabanyegiputa ifite umwihariko kuberako yifitemo
ubundi buhanga buruta inyandiko ubwayo, kuberako
usanga Ari inyandiko
ihishe amakuru yibinyabuzima hamwe namakuru yubugingo
bwaburi kinyabuzima,
ntarajya kure iyi nyandiko ihambaye yitwa
herogirife.
herogirife ifite uburyo itandukanye nizindi nyandiko
bitewe n'ubuhanga bwayo,
iyinyandiko ntago bayisoma nkizindi nyandiko
niyo mpamvu abahanga kubyerekeye indimi
bavugako herogirife idasomwa ahubwo ifindurwa(interpreted)
mbese igika cyanditswe nayo
abantu bashobora kugisoma muburyo butandukanye Kandi
bakanagisobanura munzira zihabanye.
ikindi nuko benshi bavugako iyinyandiko ariyo nkomoko
yimyandikire myinshi iriho ku isi.
iyi herogirife amateka yerekanako yatangiye gukoreshwa mumyaka yi 3200BC,
gusa ikintu cyingenzi kumenya nuko iyinyandiko banyirayo ubwabo
bayibyajemo izindi nyandiko ebyiri zitandukanye, nuko imwe yiswe hiyerotike
ariyo nyandiko yakoreshwaga nabatambyi bomuri egiputa. iyakabiri ikitwa demonike,
ibi birerekanako bishobokako hariho nizindi nyandiko zaba zaravutse kubera herogirife
kuko tubona nindi nyandiko yitwa koputike(coptic alphabet) ,
ibyo turaza kubirebera hamwe mugihe tuza kwibaza icyo arufabe aricyo ndetse naho zikomoka.
izi nyandiko ebyiri(Cuneiform na hieroglyphs) hamwe nizindi ebyiri ngiye kubabwira ntanimwe wavugako Ari iyambere kuyindi kuberako ntanimwe yiganye iyindi usibye Yuko zakozwe mubihe bitandukanye, ubwo mumvugo nziza wavugako imwe iruta indi mubyukuri bitewe nigihe yakorewe. rero iyo twise iyambere nukuvugako ariyo yakoreshejwe kera kuruta izindi. rero hariho nizindi zakozwe mubihe byakera mumico itandukanye aho tubona inyandiko ya abashinwa mubwami bwa shang-dynast mumyaka Yi 3200BC, naho mumyaka ya 900BC na 600BC nibwo dutangira kubonako mur'ibyobihe aribwo inyandiko cyangwa hieroglyphs za abamesewo-america aribo bitwa abamaya ko arico gihe batangiye gukoresha inyandiko zabo.
izi nyandiko uko Ari 4 zose zifite ibyo zihuje harimo Yuko zose zikomeye,
kuziga ukazimenya bisaba ubuhanga buhambaye.
ikindi usanga zari zifite uburyo ishusho imwe yabaga
isobanuye interuro ya amagambo cyangwase ijambo runaka.
urugero ni ijisho ryo muri hieroglyphs za abanyegiputa rishobora
gusobanurwa muri ubu buryo:
herogirife | uko wabisobanura |
---|---|
![]() |
risobanuye ijisho, kureba, kumenya |
rikongera rikavuga Imana ya egiputa yitwa horus |
birakwiriye ko twese dushimira abanyekanani kubera igihangano cyuje ubwenge bahaye isi,
nibo bambere bakoze inyajwi ni ingombajwi.
bukeye inyandiko yabo yaje gutwarwa na abanyefonezia(phonesia)
maze bayihinduraho akantu gato gusa bayigira iyabo,
bukeye bwaho ubwami bwabo bwaraguye hazamuka ubwami bwa abagereki(Greece)
nuko abagereki nabo bazungura yamyandikire bayigira iyabo maze nabo bahinduraho utuntu dukeduke,
bukeye bwaho habonetse Ingoma yaba eturisika(Etruscan) nabo bazungura yamyandikire yakigereki
nuko bahindura utuntu dukeduke bayigira iyabo,
bukeye bwaho haje ubwami bwa abaratini(Latin) nabo bazungura yamyandikire
nabo bahindura cyangwa bongeraho ibintu bimwe na bimwe inyandiko iba iyabo,
bukeye bwaho haje kuboneka ubwami bwubunyembaraga bwa abaromani,
ubwami bwa abaroma nabwo bwaje kuzungura yamyandikire igitangaje Roma ntakintu nagito
yigeze ihindura kuri yanyandiko yakiratini
akaba arinayo mpamvu izi nyuguti turi gukoresha tuzitirira abaratini
kuruta uko tuzitirira abaromani.
ikindi kintu nari nibagiwe kuvugaho ni ukubabwira amoko y'inyandiko
ariyo Aya: nkubabitekerezo(ideograph/hieroglyphs),
siraburi(syllable), abugida, arufabeti/inyuguti.
siraburi usanga buri jwi rifite ishusho yaryo gusa nayo igira ibimenyetso byinshi
ugereranyije na arufabe, abugida iyo igira ingombajwi gusa ntanyajwi igira.
rero munyemerere mbabwireho gato kumateka ya arufabe za abaratini,
izi nyuguti zakilatini nizo zambere mukwangiza no kwica burundu
imico y'andimoko zikogeza imico n'indimi zabanyirazo,
kuberako iyo witegereje neza mumateka usanga kubwi imbaraga zabanyirazo
baragiye bigarurira amoko menshi yo mwisi.
bigaruriraga ubwoko runaka binyujijwe munzira y'intambara, n'inzira y'ubukoroni,
iyo basangaga mufite uburyo mwandika ururimi rwanyu bafataga burikintu kibitse iyo nyandiko
n'ubwenge bwanyu bwose bimwe bakabitwika ibindi bakabitwara nyuma yaho bakabahatira
kwiga inyandiko yabo n'ururimi rwabo.
iyo basangaga muri ishyanga ridafite inyandiko barushagaho kubasuzugura no
kubafata nk'inyamaswa zitagira ubwenge, maze bikarushaho kuborohera kubashyiramo imico yabo
binyujijwe mumyandikire Bari kubigisha.
ngaho mbwira wowe utekereza iki iyo urikumvako hariho ibihugu bimwe nabimwe byo muri Africa
bishobora kuba bikoresha indimi zabyo kavukire kukigereranyo cya 32%
ariko bigakoresha 68% indimi z'amahanga byumwihariko ururimi rwabakoronije.
jyeweho iyo mbitekereje bintera agahinda ngatengurwa
ngaterwa ubwoba nuko n'ikinyarwanda ururimi rwanjye rwiza ariho rurimo rugana.
ese mumyaka 32 iri imbere nitutagira icyo dukora
uribazako ikinyarwanda kizaba gikoreshwa kukigereranyo cyakangahe ku ijana?
sawa ibyo utekereje uko birikose ndumva bidakabije kuba bibi, arikose nidukomeza
tugata agati muryinyo nyuma yikinyejana kimwe gusa bizagenda gute kukinyarwanda?
ndakurahiye kizazima, kizashira ntanuzigera amenyako cyigeze kibaho.
erega iyo ururimi ruzimye ntago ikiba kigiye Ari ururimi
ahubwo haba hazimye ubwoko bwakoreshaga urwo rurimi.
mundirimbo yacu y'igihugu turaririmba duti "ururimi rwacu rukaduhuza"
none niruzima ubunyarwanda bazaba burihehe?
turi abanyarwanda kuko tuvuga ikinyarwanda.
nuko rero niduhaguruka gukotanira kwimana uRwanda birakwiriyeko twimana ikinyarwanda
kugirango dukomere ku Ubunyarwanda.
erega ururimi rwacu niyo ngobyi ihetse umuco nyarwanda,
ndakekako usobanukiwe ibyo ndikuvuga.
kandi ikinyarwanda niwo muco wacu.
ngaho abafite amatwi nimwumve! abafite amaso ngaho mwitegereze murebe icyo ibihe bihatse.
mu mwaka wi 1896 hano muri Africa
mugihugu cya kameroni
kungoma y'uwitwa Ibrahim Njoya Ingoma ngabe yiwe
yitwaga Bamum,
kumyaka yiwe 25 yamavuko mu 1896 yakusanije
ibimenyetso bishoboka
kugirango arememo inyandiko yandika ururimi
rwiwe nabaturage biwe.
mu mwaka wi 1910 nibwo iyo nyandiko
yaremye iri mubwoko
bwa siraburi yatangiye gukoreshwa kuko yari
imaze kuzura,
ifite ibimenyetso 80 bihagarariye burijwi
ribarizwa m'ururimi rwabo.
mugihe cy'ubukoroni igihugu cyiwe cyabanje
gukoronizwa na abadage,
gusa nyuma y'intambara y'isi yambere murabiziko
abadage baje gutsindwa
nuko ibihugu baribakoronije bigahabwa abafaransa,
ababirigi nabandi.
rero kameroni mugihe yari ikoronijwe n’abadage
ntakibazo abadage bigeze bagira k'ubwenge
bw'umwami Njoya
ahubwo bamufashije mubikorwa bitandukanye
nko gucapa inyigisho yahaga abaturage biwe
harimo kwandika amateka yigihugu cyiwe,
kunoza umubano ndetse
namabwiriza yogukora imibonano mpuza
bitsina muburyo bukwiye,
nibindi. Kandi Njoya yubatse namashuri
ajijura abaturage biwe,
ariko nyuma y'intambara y'isi yambere.
nico igihe kameroni yaje gukoronizwa n'abafaransa
ibyakurikiyeho ni agahoma munwa, abafaransa bafashe umwami Njoya
bamufungira ahantu habi kugeza bimuviriyemo urupfu,
barangije bafata buri rupapuro cg ikindi cyose
kiriho imyandikire ya Bamum baragitwika
inyandiko yabo nibyo yari ibitse barabirimbura.
maze abaturage ba kameroni bategekwa kwiga no kwandika
munyuguti za kiratini (Latin alphabet) byumwihariko kwiga igifaransa.
nguko uko abafaransa bagize uruhare mukwangiza umuco
wabanyafurika Kandi si aho gusa, kuko natwe ibyatubayeho
bafitemo uruhari singiye kubibibutsa kuko murabizi.
iyi nyandiko meyiteyi mayeke bivugwako ishabora kuba yarakoreshejwe igihe kingana n'ikinyejana cg ikinyagihumbi. yari inyandiko yakoreshwaga yandika ururimi rwita Manipuri mumajyaruguru y'iburasirazuba bw'Ubuhinde. mumwaka wi 1709 abamanipuri baje kwinjirirwa n'umuvugabutumwa wo mubwoko bwa abahindu maze abuzuzamo inyigisho zagihindu bita VAISHNAVISM Kandi iyo myizerere yabaga ifite ibitabo byanditswe munyuguti z'abahindu zitwa BENGALI. mu 1729 umwami w'abamanipuri warumaze guhinduka mumyizerere kubera kumva inyigisho za gihindu yaje kugoryama nuko ategekako batwika buri kintu cyose Kiri munyandiko ya MEITEI MAYEK, Kandi Koko yaje kubigeraho inyandiko y'ubwoko n'ururimi rwiwe arabirimbura. igikorwa yakoze niba uri umunyarwanda usobanukiweko ibyo yakoze ko biruta gutema ishami wicayeho, ahubwo yatemye umugongo umuhekera, yaciye amabere y'Inka imukamirwa! iyinkuru icyo dukwiriye kuyikuramo nuko Idini naryo rishobora kugira uruhare muguhonya umuco runaka nibyawo byose Kandi iyo binyuze mumyizerere ikintu gitangaje nuko ntagahato ushyirwaho ngo wisenyere, ahubwo ubikora ubishaka Kandi ubikunze maze ukiyangiza kakahava.
Armenia nyuma yo gukoronizwa
(kubatwa) n'amoko atandukanye(Persians, Arabs,
Byzantines, Mongols and Turks)
gusa buri bwoko bwababase bwabahaga inyandiko
yabwo ngo bayikoreshe ndetse no
kururimi rwabo. hariho umugabo wariwarabaye
umukirisito kurwego rukomeye aho
nanubu igihugu cyiwe kimwita umutagatifu Kandi
uwo mugabo yakoze imirimo
myinshi ngo igihugu cyiwe kibone ubwigenge
mubintu bitandukanye kuko
bivugwako yatanze umusanzu ukomeye mukubaka
ubwami bw'Arumeniya bwitwaga
Arsacid dynasty cg arishakuni. ntawundi uwo
yitwa Mesrop mashtots , Mesrop
yaje kugira intekerezo imwerekako ururimi rwabo
ruzarimbuka nirubaho rudafite
inyandiko yarwo ihamye Kandi yihariye kurirwo,
Kandi ko bikwiriyeko igihugu
cyiwe kigaragara neza nkibindi bihugu byose
bikomeye ikindi abonako rubanda
rugufi rutagize amahirwe yo kwiga bihambaye
nabo bakwiye gusoma nokwandika
ururimi rwabo, byumwihariko nkuwihaye Imana
wese yari afite intego yo gucapa
bibiriya n'ururimi rwabo rw'Arumeniya
munyandiko yarwo bwite. igitekerezo
cyiwe umwami warikungoma yarigishimye nuko
mumwaka wa 405 nibwo yasoje uyu
mukoro utoroshye, nuko inyandiko yabo itangira
gukoreshwa.
magingo aya inyandiko yabo yabaye ubukombe kandi
Arumeniya ibarwa mubihugu bikomeye ndetse
bifite inyandiko ibiranga ku
isi. nkuko Mesrop yabirotaga.
tugere muri aziya dutere ijisho
muri Korea kungoma yumwami Sejong the Great
Umwami Sejong
yaje kwiga kururimi rwiwe
yiga ijambo kurindi ararenga yiga ijwi kurindi
rigize ururimi rwiwe asanga
bidakwiriye, Yuko ururimi rwiwe rukomeza gukoresha
inyandiko y'abashinwa yitwa
Hanja(hanzi) iri mubwoko bwa nkubabitekerezo, nuko kubera
ubumenyi yaramaze kugira
kururimi rwiwe ahitamo gukora inyandiko itangaje
ku isi ayita Hangul yaje
kuzura no gukoreshwa mumwaka 1443 gusa Hangul
yakoreshejwe cyane igihe Korea
yarimaze kwigobotora ububata(ubukoroni) yari yarabaswe
na Japan. nanubu Korea zombi
amajyepfo n'amajyaruguru bakoresha Hangul Kandi
sibo gusa kuko no mubushinwa
hariho abayikoresha Kandi benshi.
kera
habayeho umugabo akitwa Solomana Kante wari
utuye mugace kitwa Kankan
mugihugu cya Guinea. uyu Kante yaje gusoma
ikinyamakuru gisebya abanyafurika
muri rusange, iyo nkuru idusebya ikatwaka
ubumuntu yari yaranditswe
munkuru z'ikinyamakuru cyitwa Lebanese igira iti
indimi nyafurika zimeze nk'indimi
zinyoni(inyamaswa) zose ntibishobokako zandikwa
.
abihuza nukuntu abirabura
bafatwaga Koko nkinyamaswa bimutera umwete
wokunyomoza inkurukinyoma
nkiyongiyo, nuko mugihe yari yarasuhukiye
mugihugu cya kotedivwari nibwo
yatangiye kurema inyandiko yokwandika ururimi
rwiwe rwitwa Mandenkana
(rubarizwa muri Mande languages) rukoreshwa mubihugu
bitandukanye byomuri afrika
yiburengera zuba.
mu 1949 nibwo yasoje uyu
mukoro, nuko ataha iwabo yamamaza
umurimo wintoki ziwe abaturage barabishima
kuko babonyeko amata abyaye
amavuta.
kandi Bari bafite umugani mumuco wabo
uvuga nkagutya uti "igisenge
gisakaye inzu imwe nticyasakara indi
(the roof of a hut from one village, will never fit a hut in a different village)" bikabafasha
kumvako inyandiko yandika
ururimi rumwe bidakwiyeko yandika nurundi bitandukanye.
iyi nyandiko yayise
nko bisobanurwa gutya ngo "ndavuze" magingo Aya
nko n'inyandiko ikoreshwa
mubihugu bitandukanye nka Mali, Guinea, Gambia,
Côte d’Ivoire, Burkina Faso,
Senegal, Liberia, Guinea-Bissau and Sierra Leone
byumwihariko kubakoresha
ururimi rwa mandinkana.
nko ikoreshwa byumwihariko
muri gineya ikindi iyi nyandiko yaje gukoreshwa cyangwa
kwemerwa ko yajya muzindi nyandiko zikoreshwa muri
mudasobwa(computers) mumwaka wi 2006 nyakanga kubera ubufasha bwa
UNICODE consortium y'abanyamerica.
iyi nyandiko
aho ibera igitangaza nuko yaremwe
n'abavandimwe babiri, reka turebe amateka yayo.
aba bavandimwe babiri aribo Ibrahima na abdoulaye
bakiri bato babaye
inzirakarengane z'amateka, kuko igihugu Cyabo kitari
gifite inyandiko yihariye
kururimi rwabo bamwe bakoreshaga icyarabu mukwandika
abandi bagakoresha
inyuguti zakilatini mbese byari uruvange.
ise ubabyara yari impuguke mugusoma
no kwandika ndetse niwe wasomeraga abaturage
bo mugace ke inzandiko, bukeye
ahagana mumyaka Yi 1980 abana babaza ise bati
ese ko icarabu candikwa muburyo
bwacyo igifaransa nacyo bikaba uko naho twebwe
tukaba twandika Fulani ururimi
rwacu dukoresheje inyandiko yabarabu n abafaransa none
twebwe inyandiko yacu
niyihe?
nuko ise araterura ati twebwe ntago twigeze
inyandiko mumateka
abana nabo basezeranya se bati twebwe tuzarema
inyandiko yafulani
. nuko
abana baratangira biha akazi katabahemba kubwo kugira
ishyaka ryo gucungura
umuco wabo. maze abandi bana murungano rwabo iyo babaga
Bari gukina, ibo
Ibrahima na abdoulaye babaga bifungiranye mucyumba maze
Bose bagahumiriza.
buri wese akimajina cg agatekereza ishusho aruziko
ikwiye ijwi runaka bihaye
ryo muri Fulani, nuko iyo Bose basozaga bahitaga
bahumura bagahitamo inziza
murizombi, kugeza barangije kurema inyandiko.
bayiremye umukuru afite imyaka
11 undi afite 9, ubu bariho barakuze ni abagabo
Kandi inyandiko bakoze kurubu
irakoreshwa. yatangiye gukoreshwa byumwihariko
mumyaka yi bihumbi bibiri
(2000s) Kandi cyane kurubu irino muri za mudasobwa
ndetse naza Android nkuko
naza nko bimeze.
ADLAM ikaba yarakiriwe cg
yarashyizwe muri UNICODE mu 2016 kamena kubw'ubufasha nubundi bwa ya sosiyete nyamerika(American) yitwa Unicode Consortium,
impamvu bayise ADLAM nuko bisobanurwa gutya
ngo "inyandiko izakiza abantu
banjye kuzima"
inyuguti z'umwero | ubusobanuro |
---|---|
![]() |
mwese musanzwe mubiziko uRwanda biva kunshinga KWANDA bisobanuye kwaguka rero ntamuryango ushobora kwaguka hatabayeho kubyara. kandi murabizi neza ko umubyeyi ubyara umwana agaseruka uwo ni UMUGORE umugore icyo arusha umugabo ni NYABABYEYI imwe irera umwana akiri munda. uwo mubyeyi mukinyarwanda yitwa mama cg mawe. kandi ayo mazina yose atangizwa n'inyuguti M niyo mpamvu mu mwero alphabet Ma ifite ishusho ya nyababyeyi nkuko mubiruzi aho |
![]() |
Inka mumuco nyarwanda n'ibanze. murabizi iyo inyambo yabira
isohora ijwi rimeze nkagutya ati "baaaaa" ubwo byumvikaneko harimo B na A
rero iyo wandika A mumwero ni ishusho yumutwe ufite amahembe
bisigura umutwe w'inka naho iyo wanditse BA mu mwero uhita ubona ishusho yinyamaswa yinyamabere ifite n'amahembe bikaguha Inka yuzuye muntekerezo, ngiyo hasi ![]() |
![]() |
byose ntago ngiye kubivuga nonaha muzabisanga mugitabo
cyitwa "UMWERO KABBALAH + HISTORY"
ariko reka nkubwire ikindi kintu,
amashusho/inyuguti yose ntago afite ubusobanuro kumuco,
hariho amwe naremye ncingiye kubipimo narinagennye zose zikwiye gukurikiza,
Andi ashushanyije nkuko avugwa mukanwa ndaguha urugero.
inyuguti ya T mumwero niba uri kureba uko imeze ndagusabye wihangane uyivuge uti TA, nuyivuga urumvako ururimi rwagiye hejuru imbere ku isonga y'ururimi noneho inyuma hakabonekamo akanogo/akobo, ngaho bigereranye niyo shusho uri kureba. urabonako nayo imbere ariho hari hejuru naho inyuma hakaba akanogo/akobo, hariho nizindi nkizingizi zikozwe hashingiye kumivugire yazo. |
hariho icyotutavuzeho, inyandiko y'Umwero ifite uburyo bwihariye yandikamo imibare,
mubyukuri ubyumvise bitewe nukuntu wize imibare wakumvako bidashoboka
nyamara ndumugabo woguhamyako mumuco nyarwanda/mu ikinyarwanda byose bishoboka,
nonese ibaze nawe kukubwirako nta zeru ibaho mumibare wabyumva ute?
Ibyo ntubitindeho kuko imibare igize Umwero nta zeru ibamo;
imibare ihera kuri rimwe kugera nko kuri 10^33(decillion), ese bishoboka bite?
Njyakurema uburyo bwokwandika Imibare nabanjije Kwibaza ubwanjye
ati imibare n'iki? nuko mbaza nabandi benshi bagiye batandukanye,
barambwiraga bati imibare ni ibarwa, bitekerezeho nawe?
umbwire niba hariho icyaba umubare kandi kitabarwa?
Nuko nyuma yicyo gisubizo narabanje mbaza barumuna banjye bato cyane
umukuru yarafite imyaka 9 naho umuto 7 nuko nanjye
nti mumbarire nibura mugeze kuri makumyabiri
bagiye kubara bahereye kuri rimwe,
eh aho ntangira kugira ibyo ntekereza bukeye mbaza abanyeshuri twigana muri kaminuza
nabo mbasaba kumbarira bakageza ku ijana
mubyukuri benshi bitewe nutubazo ncangabitekerezo najyaga mbabaza
banze kunsubiza gusa uwansubije yarambariye
ageza kuri karindwi ati nawe komerezaho kuko kubara nawe ntago ubiyobewe.
Gusa nawe yatangiriye kuri rimwe.
Nyuma yaho rero maze kubonako koko ubara wese kandi
mundimi zose ahera kuri 1
nahise mpita nibaza noneho nti “ ese zero isobanurwa
gute mururimi rwanjye?”
arinjye ari wowe ari n'uwansubije twese tuzi nezako ari UBUSA,
rero aho naratangiye nkora ubushakashatsi kubusa
nkabaza abantu nti “wagira ubusa burenze bumwe wenda nkubusa icumi?”
nabo bati “ ahubwose wabara ubusa? Ntago bishoboka kubara ubusa,
rero ubusa ni ubusa bivuzeko ntakintu gihari”,
nkongera nkababaza nti “nonese ntanubwo wanyereka
nibura inkoni zingana n'ubusa
noneho nyuma ngo uzekunyereka inkoni icumi?”
unsubije wese ati “wasaze wamuntu we inkoni zingana
nubusa ntago zibaho kuko ubusa ni ubusa.
gusa inkoni icumi wazibona ntakabuza” uh birakomeza birancanga
gusa aho nasaga nutangiye gufindura ibanga ryo kubara.
Aho niho noneho natangiye kwibaza uti
“niba ubusa ari ubusa bukaba bufite ishusho yagenewe ubusa nibyiza
arikose kuki ishusho y' ubusa ariyo iha ikuzo imibare
ugasanga ubusa inyuma ya rimwe bibaye icumi?” kandi
inka icumi wazerekana ariko inka ubusa ntago zibaho nonese
ibaze nawe ukuntu byaba icumi mugihe inka imwe inyuma yayo haba hari ubusa warangiza uti zibaye inka icumi?
ikindi ubusa kuko butagaragara bivuzeko bwaba imbere cg inyuma bwakomeza bukaba ubusa muri make 10 = 01 =1 kuko 0 ari ubusa?
Nahise mpitamo kwifashisha amateka y'Urwanda
nsanga abanyarwanda bose bari abatunze, ntawigeze atunga ubusa.
buri wese yari afite ibibarwa umunyarwanda wabaga ntanka atunze
yabaga afite abana mbese ntawagize ubusa,
ndavuga nti wenda birashobokako abanyamahanga babayeho mubuzima bubi
kugeza batunze ubusa gusa twebweho ntabwo twigeze. Ikindi nasanze
buri mubare ubarwa wihagije ubwawo.
Nyuma yokubonako ubara ahera kuri rimwe nanjye nahise ntagira
kurema ishusho y”imibare mpereye kuri rimwe gukomeza
nkuko ubara abigenza,
kandi nabigezeho mbona birashobotse gusa byashobotse kuko
nashingiye kumibarire n'imigirire ya kinyarwanda mbese
ishingiro ryabyose ni umuco/ikinyarwanda
rero naje gusanga ururimi rwacu ruhishe ubuhanga bukomeye
kuko ibintu nubatse 2019 ncingiye kumuco nyarwanda n imivugire y'ikinyarwanda, mu 2022 nibwo nasanze bijya
guhura ijana ku ijana
nibyo umufirozofe w'umudage cornelius agrippa yavuze ati
“ imibare yose uko ari icumi(1,2,3,4,5,6,7,8,9,10)
ibonerwa muri rimwe kugarukira kuri kane(1+2+3+4) gusa imibare
icyenda yambere mumwero nayo iboneka kubera 1 na 4.
hano biransaba gukora imbonerahamwe ngo mbereke uko
imibare icyenda yambere 1,2,3,4,5,6,7,8,9 uko iboneka
ivuye muri 1 na 4:
umwero kiny numbers | impamvu | ungana n uyu |
---|---|---|
![]() |
rimwe nki ibisanzwe ni rimwe. umunyarwanda uko yerekana rimwe akoresheje intoki, yerekana urutoki rumwe. akaba ariyo mpamvu dushushanya agakoni kamwe | 1 |
![]() |
kabiri yerekana intoki ebyiri zigasimburwa nudukoni tubiri | 2 |
![]() |
gatatu yerekana intoki eshatu, zigasimburwa n udukoni dutatu | 3 |
![]() |
kugirango umenye impamvu kane yabaye gutya aho kuba intoki enye
biragusaba kumenya umuco wa aborozi b' inka: umutunzi w'inka iyo avuzeko afite inka zingana n'umunani ukinze
aba avuzeko afite inka cumi nazitandatu.
kuko aba ashatse gusobanurako inka umunani atunze buri yose ifite inyana yayo ndetse Abanyamulenge nabo babigenza nkagutya kuko ibo basobeka intoki ebyiri iyo babara kane muri make bakinga intoki ebyiri bigasobanura kabiri gakinze ko ari kane kandi koko niba wanyumvise nasobanuyeko umubare mukinyarwanda kizima iyo uwuvuze ukongeraho ko ukinze uba uvuzeko wikubye kabiri. niyo mpamvu kane mumwero ari ugukinga udukoni tubiri muburyo bwo kudusobeka bikavuga kane. |
4 |
![]() |
rero nufata yashusho ya rimwe ukayomatanya(guteranya) na kane biraba gatanu, gusa urahera iburyo kuko ariryo tegeko | 5 |
![]() |
nyuma yokubona gatanu, nufata irindi rimwe ukaryomatanya na gatanu kuruhande rw'ibumose biraba bibaye gatandatu | 6 |
![]() |
gatandatu ubonyeko imeze nka mpande eshatu zegeranyijwe, rero aho izo mpande eshatu zahuriye niwomekamo rimwe biraba karindwi. ariyo uri kubona | 7 |
![]() |
kuri karindwi turongera twomekeho rimwe ariko duhereye hejuru kuko ariryo tegeko, biraba bibaye umunani | 8 |
![]() |
k'umunani turaza komeka rimwe hasi, ishusho yacu ibe irifunze maze bibe icyenda bihamyeko imibare yambere icyenda irangiye | 9 |
imabare ntiwibwireko irangiriye k icyenda kuko navuzeko ikomeza kugera kuri 10^33(decillion) kandi ntago igoye kuyiga kuko uba wumva impamvu ishingiye kumuco. cyaneko iyo wamenya icyenda yambere biguha amahirwe yo kumenya yose kuko icyenda yambere niyo yambikwa imbaraga runaka, urugero iyo umubare uwambitse ikama uba uwubariye mubinyjana, inzu ukaba ibinyagihumbi.